Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), asimbuye Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Ni icyemezo Perezida Kagame yafashe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.
Juliana Kangeli Muganza yari asanzwe akora nk’Umusesenguzi Mukuru mu Kanama gashinzwe Ingamba na Politiki mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya amazeho imyaka itanu.
Nanone kandi guhera mu 2014, kugeza uyu munsi yari Umusesenguzi wa Politiki mu ishami rishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Mbere y’izo nshingano, yabaye Umuhuzabikorwa w’Imishinga mu Kigo ‘West Philadelphia Financial Services Institution’ cyo muri Leta ya Pensylvennia gifasha abaturage mu iterambere binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.
Yakoze no mu bindi bigo birimo nka PJM Interconnections na TUI Hellas hagati y’umwaka wa 2011 na 2012.
Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki za Leta yakuye muri Kaminuza ya Oxford, mu ishuri rya Blavatnik ryigisha Imiyoborere aho yibanze ku birebana n’amategeko, ubukungu, gutegura politiki na filozofiya.
Muri iyo kaminuza yahize hagati y’umwaka wa 2018 na 2019, mu gihe hagati y’umwaka wa 2009 kugeza mu 2013 yize muri Kaminuza ya Drexel muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’Imiyoborere mu Bucuruzi, Ubukungu, n’Ubucuruzi Mpuzamahanga.