January 7, 2025

Mu gihe umutwe wa M23 umaze igihe gikabakaba mu mwaka uri mu nkengero z’umujyi wa Goma, uyu mutwe watangiye guca amarenga yo kuba  wakwinjira mu ntambara yeruye  bishobora no guhita bituma umujyi wa Goma ufatwa.

Intambara yiriwe umunsi wose  wo ku wa 12 Nzeri 2024 imeze nabi hagati ya M23 na FARDC, bikaba bitari beherutse ko izi mpande sombi zirwanira mu nkengero  z’uyu mujyi.

Ibuvugizi bw’umutwe  wa  M23 buvuga  ko ibisasu by’ingabo za leta byahitanye abasivile bagera kuri batanu aho rugenzura, andi makuru avuga ko igisasu kivuye mu ruhande rwa M23 cyaguye i Mugunga hafi ya Goma kikica abasivile batatu.

Amakuru avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo ku 22 Nzeri,  bikaba byaremejwe na Marc Zigila wo mu bagize sosiyete sivile muri teritwari ya Masisi.

Yabwiye BBC ati: “Ntuye i Sake – centre iri muri 25km mu burengerazuba bwa Goma. Twumvise urusaku rw’imbunda nto n’inini hafi umunsi wose w’ejo”.

Amakuru dukesha Bwiza avuga ko iyo mirwano yumvikaniraga mu misozi ikikije umuhanda wa Sake – Shasha – Bweremana – Minova ari na wo ukomeza umanuka ugana i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko iyo mirwano yashyamiranyije uruhande rwa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, ko i Bweremana yatumye abanyeshuri batiga umunsi wose.

Mu butumwa bwanditse, Zigila yabwiye BBC ati: “Yari imirwano ikomeye cyane hano tutaherukaga kumva”, avuga ko hari abantu bataramenya umubare ejo bavuye mu byabo.

Bamwe mu banyamakuru bakorera i Goma batangaje ku wa kane igisasu kivuye mu misozi yo hejuru ya Sake igenzurwa na M23 cyaguye mu gace ka Mugunga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma kikica abasivile batatu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politike wa M23 yasohoye itangazo rishinja uruhande rwa leta ko muri iyi mirwano yo ku wa kane rwarashe mu duce M23 igenzura “dutuwe n’abasivile” bigatuma “hapfa abasivile, n’abandi baturage benshi bacu bakava mu byabo”.

Muri iri  tangazo, Kanyuka avuga  amazina y’abantu batanu bapfuye mu duce bagenzura twa Bufaransa, Bihambwe na Tongo muri Masisi.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka we yavuze ko “ibi bikorwa bishobora kuganisha ku ntambara yeruye nubwo hari umuhate w’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga wo kugera ku mahoro” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Iyi mirwano ikomeye ivuzwe mu gihe hashize igihe hari agahenge abategetsi ba Kinshasa bavuze ko bishimira uko kubahirizwa “nubwo hari ibikorwa [by’imirwano] bya hato na hato biba”, bashinja ko bitangizwa n’uruhande rwa M23, bemeza ko rufashwa n’u Rwanda.

Hagati aho, hari ibiganiro bikomeje i Luanda muri Angola, ikinyamakuru Africa Intelligence giheruka kwemeza ko mu biganiro biheruka guhuza inzego z’ubutasi za DR Congo n’u Rwanda hanatumiwe uruhande rwa M23.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, minisitiri w’itumanaho wa DR Congo, Patrick Muyaya, yatangarije France 24 ko nyuma “y’inama y’inzobere yabaye uyu munsi… Ndumva tariki 14 Nzeri (9) hazaba inama yo ku rwego rw’abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”

Iyi mirwano isa nk’itaratunguye abakurikiranira  hafi intambara yo mu burasirazuba bwa Congo, kuko mu mpera z’icyumweru gishize  mu gihugu cya Uganda hafatiwe umwe mu bayobozi bakuru mu ihuriro AFC/M23, akaba ayari mu nkambi y’impunzi aho yashakaga urubyiruko rujyanwa mu myitozo ya Gisirikare mu rwego rwo kongerera imbaraga uyu mutwe wa M23.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *