January 7, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica Nduva, byibanze ku kwishyira hamwe kw’aka karere ndetse banaganira ku zindi ngingo zireba uwo Muryango.

Ni ibyatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024.

Umunyakenya Veronica Nduva yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri Kamena uyu mwaka,umwanya yasimbuyeho Dr Peter Mutuku Mathuki na we wari Umunyakenya woherejwe kuba Ambasaderi mu Burusiya.

Nyuma yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Nduva yavuze ko azahuza ibikorwa by’uwo muryango birimo gufatanya mu bijyanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubukungu, gukomeza imishinga yatangiye n’ibindi.

EAC ni Umuryango uhuriweho n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Sudani y’Epfo, na Somalia.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *