Inteko ishinga amategeko ya Sénégal yasheshwe nyuma yuko yari yiganjemo abashingamategeko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Ni amakuru yagi ye hanze ku wa 12 Nzeri 2024, Perezida Faye akaba yatangaje ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku wa 17 Ugushyingo.
Ibi yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Faye akaba yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.
Yagize ati: “Nsheshe inteko ishinga amategeko kugira ngo nzageze ku baturage impinduka zifatika natanze isezerano ryo gutanga”.
Ndiyomaye Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Izo mpinduka yifuza zirimo guhashya ruswa mu mezi atandatu ashize zagiye zihura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.