Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel atangaje ko atazakomeza kuyobora iyi kipe muri mpanda y’imyaka 4 iratangira mu kwezi gutaha.
Hashize ibyumweru birenga 2, hagiye hanze amakuru avuga ko Uwayezu Jean Fidel atazongera kwiyamamariza ku kuyobora ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka 4 amaze ari umuyobozi w’iyi kipe.
Uwayezu Jean Fidel benshi bakimara kumva iyi nkuru ntabwo bigeze bayishingaho agati cyane ko atari yarigeze we ubwe abishyira ahagaragara binyuze kumbuga nkoranyambaga ze cyangwa kuri Radio umwe yaba yamutumiye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, nibwo Uwayezu Jean Fidel binyujijwe kumbuga nkoranyambaga za Rayon Sports ayoboye byatangajwe ko uyu muyobozi yeguye ku nshingano yari afite muri iyi kipe kubera impamvu z’uburwayi. Uyu muyobozi yaburaga ukwezi kumwe gusa kugirango arangize mpanda ye dore ko amatora azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri.
Uwayezu Jean Fidel amaze iminsi arwaye ndetse mu cyumweru ikipe ya Rayon Sports Yagize iri mu karere ka Nyanza hizihizwa imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze ubayeho, ntabwo yigeze ahagaragara hamwe n’umunyamabanga we umaze iminsi asezeye kuri iyi kipe.
Uwayezu Jean Fidel mu myaka 4 amaze ayobora ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusimbura Munyakazi Sadate wavuye muri iyi kipe nabi, nta gikombe cya Shampiyona yigeze ayihesha ikipe y’abagabo ariko iyi kipe yabashije gutwara igikombe cy’amahoro ndetse na Super Cup.
Uwayezu Jean Fidel ku buyobozi bwe yongeye kugarura ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori ndetse ihera mu cyiciro cya kabiri itwara igikombe irusha amakipe yasanzeyo, igeze mu cyiciro cya mbere umwaka yabashije gutwara igikombe cya Shampiyona sezo 2023/2024.