January 8, 2025

Muri Nigeria hari guhakishwa imibiri y’abantu 40 barohamye mu mugezi bari mu bwato ku wa gatandatu w’Icyumweru gishize ubwo bajyaga guhinga mu mirima yabo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Bari mu bwato bw’ibiti bwari butwaye abahinzi barenga 50 bagiye gusura imirima yabo hakurya y’umugezi wa Gummi muri Zamfara.

Na’Allah Musa uyobora mu Karere ka Gummi yavuze ko abantu 12 aribo barokoww ariko hagikomeje gushakishwa abandi bantu baburiwe irengero.

Ikivugwa ko ari cyo cyateye iyi mpanuka ni uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.

Bivugwa ko atari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye

Umwe mu bayobora hariya hantu witwa Falale avuga ko buri munsi abahinzi 900 bambuka uyu mugezi bajya mu mirima yabo guhinga kandi bakoresha ubwato bubiri gusa ugereranyije n’ubwinshi bwabo.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Perezida Tinubu yemereye inkunga iyi miryango yagiriye ibyago muri ubu bwat.

Impanuka nk’izi z’ubwato zikunze kuba muri Nigeria mu bihe by’imvura nyinshi aho imigezi iba yuzuye.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi na Polisi bavuze ko hari izindi mpanuka zabaye mu kwezi gushize mu gace ka Sokoto gahana imbibi na Zamfara aho abandi bahinzi 30 bapfiriye mu mugezi bajya mu mirima yabo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *