Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 16 kugeza 17 Nzeri 2024, mu gihugu hose haraba Amatora y’Abasenateri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yasobanuye uburyo aya matora azakorwa.
Haratorwa abasenateri 14 muri 26 batorwa, aya matora akaba yitabirwa n’abagize Inama njyanama z’uturere n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge.
Hazatora kandi abarimu n’abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri za kaminuza n’amashuri makuru bya Leta.
Abasenateri bandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika abandi bagatorwa n’ihuriro ry’imitwe ya politike.
Abajyanama baratorera mu biro by’itora bigera kuri 28, mugihe abarimu n’abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri za kaminuza n’amashuri makuru bya Leta bo bazatorera mu biro by’itora bigera kuri 22.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yasobanuye impamvu Sena itajya iseswa.
“Sena ntabwo ijya iseswa. Ni urwego rudaseswa kubera inshingano zarwo.”