January 5, 2025

Urukiko rwa gisirikare rwa Goma rwakatiye inyeshyamba yo muri Wazalendo igihano cy’urupfu kigeretseho imyaka 10 y’imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica arashe umunyeshuri i Goma.

Ku wa 11 Nzeri 2024, uwari umunyeshuri  wo kuri Institut de Mugara witwa Christian Bahire yiciwe ku ishuri arashwe na Wazalendo David Biyoki hakomereka abandi banyeshuri babiri.

Uyu  David Biyoki, abarizwa mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kivu Morning Post, akaba kandi ari mu gatsiko k’inyeshyamba zizwi nka Wazalendo zifatanya na Leta kurwanya umutwe wa M23.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, urukiko rwahamije David Biyoki icyaha  cyo kwica umunyeshuri Christian Bahire amurashe kandi abigambiriye, rutangaza ko  uyu musirikare ahanishijwe igihano cy’urupfu.

Ni urubanza rwabereye muri Munigi, muri Sheferi ya Bukumu, ho muri Teritwari ya Nyiragongo, iki gihano kikaba cyiyongeraho imyaka 10 y’imirimo y’agahato kubera gupfusha ubusa amasasu agenewe intambara.

Uretse kurasa Christian Bahire mu cyico, uwo musirikare yanarashe abandi banyeshuri babiri barakomereka ubu bakaba bakitabwaho mu bitaro bikuru.

Mu bindi bihano yahawe,  David yaciwe  ihazabu ya miliyoni zisaga 67 z’Amafaranga y’u Rwanda, zingana n’ibihumbi  mirongo itanu by’Amadorari y’Abanyamerika ($50.000). Aya agomba kwishyurwa mu mafaranga ya Congo nk’impozamarira ku muryango wa nyakwigendera kubera akababaro yawuteye no kwishyura amafaranga yo gushyingura.

Kuva aba banyeshuri baraswa, umwuka mubi watangiye kuzamuka muri kariya gace. Ibi bikaba ari bimwe mu byihutishije urubanza rwa David Biyoki wakatiwe igihano cy’urupfu ari nacyo gisumba ibindi muri kiriya gihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *