Donatille Mukabalisa wari Perezida w’Umutwe w’Abadepite yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda nk’uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Amatora yakozwe n’Abagize iIhuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 niyo yatorewemo.
Mukabalisa Donatille yatoranywe na Murangwa Ndangiza Hadija wari usanzwe ari Umusaneteri.
Ubusanzwe Ihuriro Nyarwanda ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigira abasenateri bane barihagararira muri Sena y’u Rwanda, nyuma y’aba babiri hazatorwa abandi mu gihe gito kiri imbere.
Hari abandi basenateri 12 bahagarariye inzego y’Ubutegetsi baherutse gutorwa.
Abo ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia na Rugira Amandin batowe mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%.