Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30), hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 100.
Imvura iteganyijwe izaba iri ku kigereranyo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’igihugu muri aya matariki.
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi itandatu bitewe n’imiterere y’ahantu, iteganyijwe taliki ya 21, 22 Nzeri no kuva taliki 26 kugeza mu mpera ziki gice.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba burihagati ya dogere selisiyusi 10 na 18. Umuyaga uteganyijwe kuzakomeza kuba mwinshi ahenshi mu Gihugu.
Imvura iteganyijwe: Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze, Rutsiro, Nyabihu, mu majyepfo y’Akarere ka Rubavu ndetse no gace gato k’Akarere ka Burera.
Ibice bisigaye by’Intaray’Uburengerazuba n’Akarere ka Musanze, Amajyaruguru y’Akarere ka Burera n’igice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80. Imvura irihagati ya milimetero 20 na 40 niyo nke, ikaba iteganyijwe mu bice by’Uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza, Gatsibo, Kirehe na Ngoma, naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.
Imvura iteganyijwe izaterwa n’isangano ry’imiyaga ituruka mu majyarugu y’isi ndetse n’imiterere ya buri hantu.
Umuyaga uteganyijwe: Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 12 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 10 na metero 12 ku isegonda (reba ibara ritukura ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe)utegantijwe mu bice by’Akarere ka Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rubavu. Umuyaga mwinshi ufite
umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda (reba ibara ry’icunga rihishije ku ikarita
y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe mu bice by’Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu, Ngororero
na Nyamasheke, uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, henshi mu karere ka Kirehe no mu gice gito
cy’Akarere ka Musanze, Burera, Nyagatare, Gatsibo na Nyaruguru. Ahandi hasigaye hateganyijwe
umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 (reba
ibara ry’umuhondo) ku isegonda uretse mu bice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, Rwamagana, Gakenke,
na Musanze hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku
isegonda (reba ibara ry’icyatsi).
Uko ubushyuhe buteganyijwe ahantu hatandukanye:
• Ubushyuhe bwo hejuru: Ubushyuhe buri hagati ya dogere selisiyusi 30 na 32 nibwo bwinshi
buteganyijwe muri iki gice, bukaba buteganyijwe mu karere ka Bugerera, ibice byinshi by’Umujyi
wa Kigali, Amayaga, Ngoma, igice cy’Amajyepfo y’Akarere Rusizi n’igice cy’Iburasirazuba
bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Ubushyuhe buri hagati ya dogere selisiyusi 20
na 24 nibwo bucye buteganyijwe mu bice by’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, igice kinini
cy’Akarere ka Nyabihu, Amajyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera, no mu bice bike by’Akarere ka Nyamagabe.
Ubushyuhe bwo hasi: Ahateganyijwe gukonja cyane ni mu karere ka Nyabihu, no mu bice by’Uturere twa Musanze, Rubavu, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruzizi hateganyijwe ubushyuhe
bwo hasi buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12. Henshi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo,
Kayonza, Kirehe n’Umujyi wa Kigali niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagatiya dogere selisiyusi 16 na 18.
Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga