January 7, 2025

Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yongeye kwifashisha imbuga nkoranyambaga atangaza amagambo yavugishije abatari bake.

Uyu mugabo w’imyaka 50 byanugwanugwagwa ko ashobora kuzasimbura se k’ubutegetse, yamaze Gutangaza aho azaba ahagaze mu matora ya 2026.

Mu byo yatangaje, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nta musivili ushobora kuzayobora Uganda nyuma ya Perezida wa Repubulika Yoweri Kaguta Museveni, ndetse anashishikariza abaturage gutora Museveni mu matora ya 2026.

Yongeyeho kandi ko we atazagaragara ku rupapuro rw’itora muri 2026, yongeye gushishikariza abamushyigikiye kuzatora se umubyara ariwe Perezida Yoweri Museveni.

Yagize ati”Ndashaka gutangaza ko ntazaba ndi ku rupapuro rw’itora mu 2026. Imana ishobora byose yambwiye kwibanda ku ngabo zayo mbere. Nkaba rero nshyigikiye byimazeyo Perezida Yoweri Museveni mumatora ataha.”

Uyu mugabo mu bihe bitandukanye yakomeje gutangaza amagambo atandukanye, aho yagarukaga ku bushongore n’ubukaka bwa Perezida Yoweri Museveni, agaruka kuri ruswa yakomeje kuvugwa muri icyo gihugu ndetse anavuga ku byitezwe ku itangazamakuru ryo mu burengerazuba bw’Isi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *