Guverinoma y’u Rwanda na Leta ya Bahamas byasinyanye amasezerano akuraho viza ku baturage b’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza umubano no koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier Jean Patrick na mugenzi we wa Bahamas Frederick A. Mitchell, ku wa Mbere tariki ya 2024.
Abo bayobozi bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 79.
Ayo masezerano agiye gufasha abaturage b’ibihugu byombi gukora ingendo badahura n’imbogamizi zo gusabwa viza, aho u Rwanda rusanga ari intambwe ikomeye mu mubano warwo na Bahamas.
U Rwanda na Bahamas bikomeje kwishimira umubano wabyo wongereye ikibatsi kuva muri Nyakanga 2023 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri icyo gihugu cyizihuzaga isabukuru y’imyaka 50 kibonye ubwigenge.
Icyo gihe Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe Philip Davis baganira ku ngamba zo kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Icyo gihe kandi Perezida Kagame yambitswe Umudali w’Indashyikirwa mu kumushimira ubushuti afitanye na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Bahamas.
Perezida Kagame n’abayobozi b’ibihugu bya Karayibe bakomeje gukora ubuvugizi no guharanira kurushaho koroshya urujya n’uruza hagati y’ibyo bihugu n’Afurika.
Bahamas ni igihugu gifite ibirwa bito bigera kuri 700 biherereye mu Nyanja y’Atalantika bifite ubuso bwa kilometero kare 13 878. Ibirwa bigera kuri 30 muri ibyo 700 ni byo kugeza uyu munsi bidatuwe.
Iki gihugu cyakolonijwe n’Abongereza cyabonye ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973 uyu munsi kikaba ari kimwe mu bihuhuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) u Rwanda rwinjiyemo mu 2009.