January 7, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abasenateri  gushyira imbaraga mu gukurikirana ibibazo by’abaturage bikamenyekana hakiri kare bigakemurwa  ntibirinde kugera ku mbuga nkoranyambaga ngo abe ari ho babimenyera.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batorewe kwinjira muri manda y’imyaka itanu.

Mu ijambo rye nyuma yo kwakira indahiro zabo Basenateri, Perezida Kagame yabasabye gukurikirana ibibazo by’abaturage bigakemuka bitagombye kugera ku mbuga nkoranyamabaga.

Yagize ati: “Ndabasaba rero cyane gukirikirana […] ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ‘ariko mwadutabaye, mudutabare ahangaha muri uyu Murenge ntabwo ibintu bimeze neza. Ntabwo ari uko byakagombye kumera, Sena n’izindi nzego ni cyo zibereyeho ntabwo ari ibintu, biza kubasanga hano gusa muri iyi ngoro dukwiye kugera kuri buri baturage aho kugira ngo binyure mu zindi nzira bize bitugeraho.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abasenateri ko bakwiye kugira ubufatanye n’inzego zitandukanye mu guharanira ko nta Munyarwanda usigara inyuma mu iterambere.

Yagize ati: “Buri Munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho ndetse bakabigiramo uruhare. Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, twirinde gusubiza inyuma inshingano zacu cyangwa icyo twifuza kugeraho.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimye ko muri Sena y’u Rwanda harimo umubare utubutse w’abagore ashimangira ko ari ibintu bishimije kandi ko no mu zindi nzego haba umubare uhagije.

Perezida Kagame yavuze ko Abasenateri bagomba gukurikirana icyo abantu bifuza bakirinda kunyura inzira z’ubusamo baharanira gukora ibintu neza, abasaba kwirinda gusesagura.

Yagize ati: “Twebwe nta n’ubwo dufite byinshi byo gusesagura hari ababifite, ariko nabigize na byo sinabisesagura nabikoresha neza mu nyungu z’abaturage kandi mu bintu bikwiye.”

Abasenateri 20 barahiye barimo abatowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta n’ibyigenga ndetse n’abashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Sena y’u Rwanda igira Abasenateri 26, abo 20 barahiye bariyongeraho  batandatu bakiri  muri Sena y’u Rwanda bazarangiza manda yabo mu mwaka utaha wa 2025.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *