Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yahinduye umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza, Gen Akol Koor Kuc wari umaze imyaka isaga 13 kuri uwo mwanya.
BBC yatangaje ko Gen Kuc wabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NSS), nyuma y’aho icyo gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge mu 2011.
Impamvu yo gukurwa kuri uwo mwanya ntiyatangajwe mu itangazo ryanyujijwe ku gitangazamakuru cy’igihugu (SSBC), ryavugaga ko akuwe kuri uwo mwanya, akaba yagizwe Guverineri wa Leta ya Warrup, Perezida Kiir akomokamo, yibasiwe n’umutekano muke.
Leta ya Warrup, ikomeje kumvikanamo imirwano y’abantu bo mu moko atandukanye ayituyemo, nubwo mu 2018 hasinywe amasezerano y’amahoro agamije kurangiza iyo ntambara y’abasivili mu gihugu.
Muri iryo tangazo hatangajwe ko Perezida Kiir yasimbuje Kuc Akec Tong Aleu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa NSS, nyuma yo kumuzamura mu ntera mu mapeti akamugira Lt. Gen. amukuye ku rya Gen Maj.