Amakuru aravuga ko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ari gutegura mu ibanga uko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo azongere yiyamamaze.
Impamvu ibitera ni uko ashaka gukomeza guhangana na M23 binyuze mu ngamba z’igihe kirekire yateguye zo kubikora.
Ku mbuga nkoranyambaga zo muri kiriya gihugu n’ahandi hariho amagambo ya bamwe mu bashaka ko ririya tegeko rihinduka, bikaba ari umushinga watangijwe n’Ihuriro Union Sacrée.
Ubwo Perezida Tshisekedi yaganirizaga abaturage be baba mu Bufaransa, hari muri Gicurasi, 2024, bamubajije kuri iyo ngingo asa n’uyicika ku ruhande.
Bifuzaga ko yagira icyo avuga ku mushinga bari bamaze iminsi bavuga ko ukwiye, uwo ukaba uwo kwiga uko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Yirinze kwerura ko abishyigikiye ahubwo, mu mvugo ya Politiki, asubiza ko atari we ubigena.
Yagize ati: “Ntabwo ari njyewe wahindura Itegeko Nshinga. Kurihindura hari inzira bicamo. Abantu, binyuze mu babahagarariye, ni bo babisaba. Ntimungire umunyagitugu”.
Ubwo yari yagiye no mu Bubiligi nabwo yabwiye abaturage be bari bamubajije igisa n’icyo abo mu Bufaransa bamubajije, abasubiza ko agiye gushyiraho Komisiyo yo ku rwego rw’igihugu izabyigaho.
Kuvuga ko agiye gushyiraho Komisiyo izabyigaho byumvikanishije ko afite uwo mugambi bucece.
Itegeko Nshinga Repubulika ya Demukarasi ya Congo igenderaho ni iryo mu mwaka wa 2006, rikaba ryemerera Perezida kuyobora igihugu Manda ebyiri gusa.
Abari ku butegetsi bwa DRC muri iki gihe bafite impungenge ko Tshisekedi aramutse arekeye aho gutegeka, umuhati wo guhangana na M23 amaze iminsi yarashyizemo wagabanuka.
Bavuga ko iri itegeko ririmo icyuho, ko ari ngombwa ko rivugururwa.
Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, usanzwe ari umuntu wa hafi wa Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ko rikwiye kuvugururwa.
emeza ko imyaka itanu ya manda yihuta nk’imyaka itatu kandi ko Itegeko Nshinga ririho ubu ritajyanye n’ibihe by’intambara igihugu kirimo.
Akemeza ko mu rwego rwo kugira ngo ubusugire bw’igihugu burindwe bikenewe ko iri tegeko rivugururwa.
Yagize ati “Urebye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, iyo bavuguruye Itegeko Nshinga ryabo, nta kibazo kihaba. Kubera iki hano abantu babyanga? Ntekereza ko abanyapolitiki bose ba nyabo badakwiye kubirwanya.”