January 7, 2025

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda igiye guhangana na William Popp, uyu akaba ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu.

Ni amakuru yatunguye abatari bake, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba yabitangaje kuri uyu wa 04 Ukwakira 2024. Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko  igihe kigeze ngo bahangane n’Ambasaderi w’Amerika kuko yubahutse se Perezida Museveni ndetse n’Itegeko nshinga.

Yagize ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu turi hafi guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho mu gihugu cyacu, ku bwo kubahuka Perezida wacu dukunda kandi twishimira ndetse no gutesha agaciro itegeko nshinga rya Uganda.”

Gen Muhoozi ubusanzwe utajya arya indimi, ntiyigeze asobanura amakosa Ambasaderi William Popp yaba yarakoze.

Umugaba mukuru w’Igisirikare cya Uganda [UPDF], yikomye uriya mudipolomate nyuma y’umunsi umwe Ambasade ya Amerika i Kampala itangaje ko hari abapolisi ba Uganda Washington yafatiye ibihano ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aba bashinjwa iyicarubozo, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa ndetse no gutanga ibihano bikakaye barimo Bob Kagarura, Alex Mwine, Elly Womanya na Hamdani Twesigye bose basanzwe ari abapolisi bakuru muri Uganda.

Ibihano bafatiwe birimo kuba bo n’imiryango yabo batemerewe gukandagira muri Amerika.

Ameruka kandi imaze igihe yarafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda ndetse n’abayobozi baho kibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha bya ruswa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *