Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo kwizihiza imyaka 200 Ubwami bwa Lesotho bumaze bubayeho, n’imyaka 58 bumaze bubonye ubwigenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashyikirije ubutumwa bwihariye bw’ishimwe Perezida Kagame yoherereje Umwami Letsie wa III w’Ubwami bwa Lesotho bujyanye no kwizihiza imyaka 200 bumaze.
Minisitiri w’Intebe yanahuye na mugenzi we wa Lesotho, Ntsokoane Matekane, hasinywa amasezerano shingiro y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Tariki ya 14 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Lt Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, byibanze ku guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi no guteza imbere ishoramari.
U Rwanda na Lesotho byatangiye kugirana umubano mu 1983, ukaba ushingiye ku gusurana n’amasezerano y’imikoranire itandukanye yasinywe ku mpande zombi.
Mu 2013, u Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije kujya bihana amakuru n’ubumenyi bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza.
Ni mu gihe kandi muri Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.
Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.
Muri aya masezerano kandi harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi, gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye na byo, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe, ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.
Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange