January 5, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame witabiriye inama ya 19 ya Furankufoni mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro na Charles Michel, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Perezida Kagame na Michel, bahuriye i Paris mu Bufaransa aho aba bayobozi bombi bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu, ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zireba Umugabane n’Isi muri rusange.

Inama ya OIF iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, aho yiga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga itandukanye hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’. Bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Ni inama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Loise Mushikiwabo afatanyije na Perezida w’u Bufaransa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *