Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa mu Nama ya 19 ya OIF.
Umuhango wo gufungura iyi nama wabereye i Villers-Cotterêts mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ishyira imbere imikoranire n’izindi ndimi kandi ntigomba kwitiranwa na politiki ya kera y’u Bufaransa muri Afurika.
Yibukije ko Francophonie ishishikajwe no gufatanya n’ibihugu kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha hirya no hino.
Mushikiwabo yanavuze ko OIF ikomeje kugira uruhare mu guharanira amahoro, atanga urugero rw’ibihugu bya Haïti na Guinée Conakry byongeye kwemererwa gusubira muri uyu Muryango.
Yasobanuye ko La Francophonie izakomeza gushaka abarimu bigisha Igifaransa, gahunda yatangiriye mu Rwanda, Seychelles na Ghana.