January 7, 2025

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abo Bakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku gukomeza kubaka umubano hagati y’u Rwanda na Gabon.

Abo bayobozi bari bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) irimo kubera i Paris mu Bufaransa.

U Rwanda na Gabon ni ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Ni mu gihe kandi Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *