Nyuma yuko Perezida Wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yivumbuye agata inama ya OIF itarangiye, umugambi wa Perezida Macron wo guhuriza mu biganiro ba Perezida Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame warangiriye aho.
Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bahuriye ku rurimi rw’Igifaransa bahuriye mu Bufaransa mu nama y’iminsi ibiri, ikaba ari inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Ni inama yabaye ku wa 04-05 Ukwakira 2024, mu byari byitezwe harimo ikiganiro Perezida Macron yari guhurizamo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa Congo, Antoine Félix Tshisekedi.
Cyokoze byaje gutangazwa ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo “kwigaragambya kuri Macron wanze kuvuga ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo”.
Ni amakuru kandi yemejwe na Perezida Macron, akaba yaratangaje ko mbere y’uko Tshisekedi ataha yagerageje kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, gusa birananirana.
Yagize ati: “Ejo hashize namaze isaha n’igice nganira mu muhezo na Tshisekedi, muri iki gitondo namaranye indi saha n’igice na Perezida Kagame. Nk’u Bufaransa na Francophonie turacyifuza gukemura iki kibazo kiri kugira ingaruka cyane kuri RDC. Turamagana twivuye inyuma urugomo imitwe yitwaje intwaro ikora ku busugire bwa RDC.”
Macron wagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi yashimye imbaraga Angola ikomeje gushyira mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.
Ati: “Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere”.
Yunzemo ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RDC, ugomba gusubira inyuma, RDC na yo igasenya umutwe wa FDLR umaze igihe uyifasha ku rugamba.
Perezida Emmanuel Macron yavuze kandi ko n’ubwo bitakunze ko ahuza ba Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke.
Yunzemo ati: “Agahenge kariho karerekana ibimenyetso by’uko ibintu biri kuba byiza ugereranyije n’amezi yatambutse, ariko umwuka uracyari mubi.”
NI IKI CYATEYE TSHISEKEDI KWIVUMBURA AGATAHA ADASEZEYE?
Perezida Wa DR.Congo ntiyigeze yitabira imirimo yose y’inama ya OIF yo ku munsi wa Nyuma, ahanini bikaba byaratewe n’uko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron atakoze ibyo Tshisekedi yifuzaga ku munsi wa mbere w’Inama.
Tshisekedi yitahiye rugikubita, aha akaba yarashakaga kwerekana ko atishimiye kuba Macron atarakomoje ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR.Congo, mu ijambo rye ryo gutangiza iyo nama ku wa 04 Ukwakira 2024 ubwo yakomozaga ku bibazo by’intambara byugarije isi.