Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwashyizeho amabwiriza agenga Imisigiti n’Insengero muri ibi bihe by’Icyorezo cya Marburg, aho bibujijwe gukorera imihango yo gusezera ku muntu witabye Imana mu rusengero cyangwa mu musigiti.
Muri aya mabwiriza yashyizweho kuri iki Cyumweru kandi abayobora imiryango ishingiye ku myemerere basabwe kujya batanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda iki cyorezo, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki ku bayoboke no gupima umuriro abantu bose binjira mu nsengero n’imisigiti.