January 5, 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yasize u Rwanda rutomboye Djibouti.

Ni itike ishakwa hakurikijwe uturere amakipe aherereyemo ku mugabane wa Afurika bivuze ko nta kipe yo mu Majyaruguru yahura n’iyo mu Majyepfo. Mu bihugu byitabiriye aya majonjora harimo 11 byo muri CECAFA ahaherereye u Rwanda ni byo byitabiriye uru rugendo.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatomboye ikipe y’igihugu ya Djibouti aho ari yo izabanza kwakira Amavubi mu mukino ubanza w’iri jonjora rya mbere uteganyijwe hagati y’itariki 25-27 Ukwakira 2024 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa hagati y’itariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Amakipe azakomeza mu ijonjora rya kabiri azakina imikino ibanza hagati ya tariki 20-22 Ukuboza 2024 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 27-29 Ukuboza 2024. Mu gihe u Rwanda rwakomeza muri iki cyiciro ruzakina n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *