Ni amasezerano 12 ari mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, Ubuhinzi, Ishoramari, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubukerarugendo, Ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yose akaba yasinywe kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ashyirwaho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.
Aya masezerano asinywe nyuma y’umwaka Igihugu cya Guinea gitangaje ko cyafunguye ambasade yacyo mu Rwanda kuko yafunguwe mu Kwakira umwaka ushize, nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yari yagiriye muri icyo gihugu tariki 17-18 Mata 2023.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku kuzuzanya n’ubwubahane bubyara inyungu hagati y’impande zombi.
Yagize ati “U Rwanda rwakwigira byinshi kuri Guinea nk’ibyerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Guinea nayo yakwigira byinshi ku Rwanda ku bijyanye na gahunda zo guhanga udushya no guteza imbere inzego z’ubuyobozi. Ibihugu byombi bishyize imbere ubufatanye bushingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika no kubwubahane, u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza rufitanye na Guinea.”
Mu ijambo rye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Guinea Dr. Morissanda Kouyaté, yavuze ko afitiye icyizere amasezerano yashyizeho umukono ku mpande zombi.
Ati “Amasezerano amaze gushyirwaho imikono hagati y’Ibihugu byombi ni icyizere ko ubufatanye hagati ya Guinea n’u Rwanda buzakomeza kugenda neza, nizeye ntashidikanya ko iki ari ikintu gikomeye cyane kizongera ikibatsi mu mubano wacu.”
Muri Mutarama muri uyu mwaka nibwo Perezida wa Guinea Conakry, Gen. Mamady Doumbouya yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma anitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame byabaye tariki 11 Kanama.
Mbere gato y’uko ibihugu byombi bisinyana aya masezerano y’imikoranire, Perezida Paul Kagame yari yabanje kwakira mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea, Dr. Morissanda Kouyaté, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, Gen. Mamady Doumbouya.