January 5, 2025

Col. Dr. Joseph Karemera wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’Uburezi, Senateri ndetse n’Ambasaderi yitabye Imana kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024.

Col Dr Karemera Joseph, ni  umwe mu basirikare batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, nk’umuganga mukuru akaba yaragize uruhare runini mu kuvura Abasirikare cyane  cyane  inkomere zabaga zakomerekeye ku rugamba guhera mu mwaka w’1990.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni we wabaye Minisitiri wa mbere w’ubuzima, akaba yaragiye afata ibyemezo bikomeye nko guhana yihanukiriye abaganga bakoraga amakosa y’umwuga.

Col.Dr. joseph Karemera kandi muri ibyo bihe,  yayoboye Minisiteri y’Uburezi  ikaba yari intambara ikomeye kuko u Rwanda rwari rukeneye uburezi bufite ireme kuko Abarimu benshi ndetse n’Abakozi mu nzego za Leta n’abikorera bari bake bitewe n’uko abenshi bari barishwe abandi barahunze.

Col. Dr Karemera uzwiho kuba ari umugabo warangwaga no gufata ibyemezo bikakaye, mu mwaka w’ 1998 yaciye Dipolome z’abari basoje amashuri yisumbuye, akaba  yaravuze “ko ziciwe kubera ko zitujuje ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuzaga muri ibyo bihe igihugu cyari kirimo byo kwiyubaka”.

Nk’umuyobozi kandi w’Umusirikare  wari uzi  amakuba u Rwanda ruvuyemo, ntiyigeze ajenjekera abayobozi bajenjeka mu mirimo yabo. Ibi byatumye yirukana abayobozi  b’ibigo by’Amashuri (Directeurs) batagira ingano, abanyeshuri nabo yabacaga mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu bazira gukopera mu bizamini.

Kubera ibi ibyemezo byose, uyu mugabo yari yarahawe akazina ka ‘Nyamuca’.
Ikindi kitazava mu mitwe y’abazi ishyaka yagiraga, ni nk’aho yabajijwe niba adafite ubwoba bwa Diporome  yaciye  kuko hari harimo  n’iz’abana b’Abayobozi ndetse n’Abasirikare bakuru, abasubiza agira ati “Ufite intare nayiziture”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *