January 7, 2025

Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwateye utwatsi ubusabe bwa Visi Perezida, Rigathi Gachagua wari warusabye kuburizamo gahunda yo kumweguza, ubu irimo gusuzumwa muri Sena y’icyo gihugu.

Uru Rukiko rwanzuye ko gahunda iriho yo kweguza Visi Perezida ikomeza, nyuma y’uko Abatepite batoye ku bwiganze bw’amajwi bayemeza mu cyumweru gishize, ubu iyi gahunda iri mu Sena aho aribo bagomba gufata umwanzuro wa nyuma wo kumweguza cyangwa kutamweguza.

Rigathi Gachagua ashinjwa ibyaha birenga 10 birimo ruswa, gushaka guhungabanya ubumwe bw’igihugu, n’ibindi, gusa we arabihakana agatsemba akavuga ko aribyo agerekwaho kubera ubwumvikane buke yagiranye na Perezida William Ruto.

Kugira ngo umwanzuro wo kumweguza ugere ku musozo birasaba ko Abasenateri 45 kuri 68 bawemeza, icyakora itariki itora rizaberaho ntiraratangazwa.

Mu minsi ishize Visi Perezida Gachagua yatakambiye Perezida Ruto ngo amubabarire amuhe amahirwe ya nyuma yo gukorera abanyagihugu, undi aramwihorera.

Uyu mugabo yasabye kandi imbabazi abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *