Perezida Paul Kagame yavuze ko nyakwigendera ( Rtd) Colonel Joseph Karemera uherutse gutabaruka yari umugabo witangaga muri byose akabikora ari nako yita ku muryango we.
Colonel Karemera aherutse gutabaruka azize uburwayi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Perezida Kagame yakomoje no ku bibazo byabaga muri RPF aho abari bayigize bahuraga n’intambara z’abandi bashakaga ko iyoborwa uko babyifuza.
Avuga ko hari abantu bazaga bagasaba ko iyoborwa mu buryo babyifuzamo.
Kagame avuga ko muri icyo gihe cyose abari bagize Inkotanyi babazaga abo bantu batari n’Abanyarwanda ikibaha uburenganzira bwo kugena uko RPF iyoborwa.
Ibyo ngo babikoraga birengagiza ko umurongo wa FPR Inkotanyi ari uguhuza Abanyarwanda bazira umwiryane.
Avuga ko muri abo bantu hari abo byahiriye mu rugero runaka ariko ngo FPR ntiyatinze kubyigobotora, isubira mu murongo muzima.
Asaba abazaba bakiriho mu gihe kiri imbere kuzahangana n’ibyo bibazo bakazabicamo bemye.

Yabwiye ari aho ko mu gusezera Col Joseph Karemera bigomba kujyanirana no kwibuka akamaro yagiriye u Rwanda, abibutsa ko mu buzima habamo ibyishimo hakabamo n’akababaro.
Ati: “ Twishimire ko ubuzima yabayemo butapfuye ubusa. Twishimire ko agiye yarabonye ibyavuye muri ubwo bufatanye, muri izo ntambara, muri ubwo bufatanye bwakoreshejwe ngo twubake iki gihugu. Aho cyari kiri mu mwaka 1994 siho kiri mu mwaka wa 2024. Iyo bishoboka ngo agire indi myaka myinshi imbere ariko niko bigenda mu buzima”.
Kagame yavuze ko abo mu muryango wa Karemera batazibagirana, kandi asaba abakiriho gukomereza aho Karemera yushirije ikivi.
Ubuzima bwa Joseph Karemera mu magambo avunaguye…
Dr . Joseph Karemera wabaye Ambasaderi, muganga ndetse na Colonel mu ngabo z’u Rwanda yatabarutse. Ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yari mu bavuraga inkomere.
Inkuru yo gutabaruka kwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 11, Ukwakira, 2024.
Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.
Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.
Mu mwaka wa 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr.Ngirabanzi Laurien, uyu nawe akaba yarasimbuwe na Emmanuel Mudidi.
Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.