January 7, 2025

Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, yagize Prof. Abraham Kithure Kindiki Visi Perezida mushya, nyuma y’aho Rigathi Gachagua wari kuri uwo mwanya yegujwe na Sena ku wa Kane.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya Moses Wetang’ula, ni we wemeje iby’ayo makuru mashya yakiriye avuye muri Perezidansi. 

Yagize ati: “Nakiriye ubutumwa buturutse kwa Perezida burebana no guha inshingano Prof Kithure Kindiki kugira ngo azibe icyuho cy’umwanya cyagaragaye mu biro bye.”

Asimbuye Gachagua wegujwe nyuma yo gushinjwa ibyaha binyuranye ariko we agatakamba avuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma. 

Gachagua ari mu bashyigikiye Perezida Ruto mu gihe cy’amatora yo mu mwaka wa 2022 ndetse anafasha mu kubona amanota menshi mu Karere ko hagati ya Kenya. 

Gusa mu mezi ashize Gachaguam yatangiye kugaragaza ko yatangiye guhezwa nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’ibitangazamkuru byo muri icyo gihugu ko yatangiye kwifatanya n’abarwanya Perezida Ruto. 

Kindiki umusimbuye ni umwe mu bantu ba hafi ba Ruto, abaka yarayoboye Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri ya manda ya Perezida  

Mbere yo kuyobora iyo Minisiteri, yabaye Umusenateri uhagarariye Intara ya Tharaka Nithi, akaba yari no mu bari mu kuboko kw’iburyo kwa Perezida Ruto mu gihe cy’amatora. 

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko iza guterana ikemeza ishyirwa mu mwanya rya Kindiki mbere y’uko arahirira kuzuza inshingano nshya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *