January 7, 2025

Abasenateri ba Kenya baguje Visi Perezida Rigathi Gachagua, nyuma y’iminsi atakambiye Perezida William Ruto n’Abasenateri akabibutsa ko ari imfubyi, ariko byose byateshejwe agaciro bamushinja ibyaha bigera muri 5 muri 11 yaregwaga.

Rigathi Gachagua ubwo barimo kumweguza ntiyabonetse ngo yiregure ku byo yaregwaga, nyuma y’uko umunyamategeko we avuze ko yajyanywe mu bitaro arwaye ndetse akanasaba ko byasubikwa bikazasubukurwa yakize.

Gachagua yari yitabiriye iburanisha rya mu gitondo cyo ku wa Kane, yari ategerejwe  muri Sena na nyuma ya saa sita kugira ngo yiregure ku birego yashinjwaga ariko birangira arwaye.

Umuganga witaga kuri Gachagua yahamirije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uyu mugabo w’imyaka 59 ari mu bitaro kubera ibibazo by’umutima, ariko  arimo koroherwa.

Mu ijoro ryatambutse, Abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu muri 11 yaregwaga birimo guhonyora itegeko nshinga, ruswa, guhembera amacakubiri, kuvangira Perezida, no gusuzugura Guverinoma.

Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu nk’uko yabirahiriye.

Itegeko rivuga ko Perezida Ruto afite iminsi 14 yo gushyiraho Visi Perezida mushya mu gihe Gachagua yegujwe yari amaze kuri uyu mwanya imyaka ibiri gusa.

Mu mateka ya Kenya Gachagua ni we Visi Perezida wa mbere wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *