January 5, 2025

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ifite gahunda y’uko nibura mu myaka itatu iri imbere urugo rwo mu Rwanda rubyifuza ruzaba rwahawe inkoko nibura eshanu zitanga amagi n’inyama.

Byakomojweho na Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), aho yabwiye itangazamakuru ko Leta irimo gukora n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo Abanyarwanda bagezweho inkoko zibaha amagi n’inyama bihagije.

Abivuze mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) cyo gitangaza ko ingo zibasha kubona ibikomoka ku matungo harimo inyama n’amagi zibarirwa kuri 7,7%.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurya inyama bakabona n’amagi bihagije, Dr Uwituze Solange avuga ko hari gahunda ihamye yo gufasha abaturage kubigeraho bitarenze mu myaka itatu iri imbere.

Yagize ati: “Dufatanyije n’umushoramari dufitanye gahunda ko biteranze imyaka itatu buri rugo rwose rubyifuza ruzaba rufite inkoko eshanu. Harimo izitanga amagi ndetse zikaba zitanga n’amasake kugira ngo ya magi aboneke ndetse na za nyama ziboneke.”

Uwo muyobozi akomeza avuga hatangiye gukorwa ubwumvikane hagati y’aborozi b’inkoko, aho abarozi bato bozororera abashoramari bafite amaturagiro n’amabagiro akazajya aza kubagurira ayo magi n’inkoko.

Muri iyi gahunda, Dr. Uwituze ashimangira ko bazakorana n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugeza amagi ahatuye abantu benshi no ku mashuri ku buryo abakeneye inkoko n’amagi bizaba bibageraho bitagoranye kandi bihendutse.

Yavuze ko ubusanzwe ku Isi, inyama ihendutse ari  iy’inkoko ariko mu Rwanda biracyagoranye kubona inyama y’igice kimwe cy’inkoko nk’amaguru yayo, agatuza n’ijosi n’ibindi, ahubwo ko bisaba ko umuntu ayitwara yose kandi atari ngombwa.

Ati: “Dufite umushinga turimo guterwamo inkunga n’Ababiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekini, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB) ni ukugira ngo twigishe abantu gutunga izo nyama bya kinyamwuga zaba iz’inkoko, inkwavu n’ingurube, umuntu agure ingano y’izo ashaka, biboneke kandi bibe bihendutse, kubera ko hari ubwo icyo umuguzi ashaka kugura atagura, akagura kinini kandi atagikeneye cyose.”

RAB ivuga ko kandi ifite gahunda yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku nkoko.

Imibare itangwa n’icyo Kigo igaragaza ko buri nkoko y’amagi yororerwa yoyorerwa  

ishobora gutanga amagi 250 mu buzima bwayo, gusa hakaba hari n’abafasha myumvire RAB yahuguye batangiye kugira inkoko imwe ishobora gutera agera kuri 300. 

RAB yemeza ko hakomeje ubukangurambaga no mu bandi borozi b’inkoko, bugamije kongera umusaruro w’amagi n’uw’inyama.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *