Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, agiye gukorera igiterane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiterane mpuzamahanga kizwi ku izina rya ‘Connect Conference’.
Iki giterane kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine kuva tariki 01 kugera tariki 03 Ugushyingo 2024, kikaba cyaratumiwemo abaramyi nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye ndetse n’umukozi w’Imana Prophet Kem Muyaya.
Apostle Alice Mignonne Kabera agiye gukora iki giterane cy’iminsi itatu nyuma y’icyo aherutse gukorera mu Bwongereza aho yari yatumiye abahanzi barimo Israel Mbonyi na Aimé Uwimana bakunzwe n’abatari bacye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yashimye cyane Apostle Mignonne ku bw’ibi biterane by’ivugabutumwa akora n’umuhate we mu kubaka umuryango nyarwanda no komora ibikomere akoresheje ijambo ry’Imana.
Willy Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu Burundi, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasengeraga muri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ari ho yanakuriye. Afatwa nk’inkingi ikomeye ndetse n’umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Gentil Misigaro na we utegerejwe muri ‘Connect Conference’ ni umuramyi mpuzamahanga utuye muri Canada, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Biratungana’ yanitiriye igitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda mu 2019.
Apostle Mignonne Kabera utegura ‘Connect Conference’ imaze kuba ubukombe ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi. Azwiho kugira impanuro zifasha cyane urubyiruko n’abagize umuryango muri irusange, akaba n’inshuti y’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho abashyigikira mu bitaramo byabo, akanabatumira mu bikorwa ategura bitandukanye. Azwiho no gukora ivugabutumwa riherekezwa n’ibikorwa by’urukundo byiganjemo ibyo gufasha abatishoboye.