January 5, 2025

Perezida wa Angola, Joao Lourenco kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye kuri telefone na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro byagarutse ku buryo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC hashingiwe kuri gahunda y’ibiganiro bya Luanda.

Perezida Lourenco ni umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC ibihugu bimaze igihe bitabanye neza, akaba yarashyizweho na Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe.

Abo bayobozi baganiriye mu gihe tariki ya 12 Ukwakira 2024, ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RD Congo bari Luanda, muri Angola, mu nama ya gatanu yo ku rwego rwa ba Minisitiri, igamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier muri iyo nama, yagaragaje icyakorwa kugira ngo amahoro muri Congo agaruke.

Avuga ko RD Congo idakwiye kugereka umutwaro wayo ku bandi ko ahubwo ikwiye kubanza kumva ko ikibazo ari icyabo.

Yongeraho ko RDC ikwiye kwicara ku meza amwe n’umutwe wa M23 kandi igahagarika imvugo z’urwango.

Minisitiri Nduhungirehe avuga kandi ko gusenya FDLR igikorana n’ingabo za Congo bigomba gukorwa kuko uyu mutwe wakomeza gukongeza ingengabitekerezo mu Karere.

Avuga kandi ko ibihugu by’Afurika  byohereje ingabo muri Congo  birimo u Burundi, abacanshuro b’Abanyaburayi, bigomba gutekereza kabiri mu kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo kuko  bituma iki kibazo kirushaho gukomera.

Nduhungirehe avuga ko Congo ikwiye kugira ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa intambwe zose zatewe mu gukemura iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kandi ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga ubufasha.

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na rwo rukayishinja gufasha umutwe wa FDLR, gusa impande zombi ntizemera ibi birego.

Inama ya gatanu y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yo ku wa Gatandatu, nanone yasabye umuhuza gutegura “umushinga w’ibyakorwa” mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo ziganirwaho, maze inzobere zikazaterana tariki 30 Ukwakira 2024 kugira ngo zige kuri uwo mushinga w’umuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho ku wa Gatandatu.

Nyuma aba baminisitiri bazongera baterane, ku itariki izagenwa, kugira ngo “bige kuri raporo y’inzobere” ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa watanzwe n’umuhuza.

Biteganyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga nibayemeza, nyuma ari bwo imbere y’umuhuza Angola, Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bazasinya amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *