Umukinnyi wa film w’Umwongereza, Idris Elba yabwiye BBC ko afite gahunda yo kwimukira muri Afurika, akahamara imyaka 10 muri gahunda afite yo gushyigikira umwuga wo gukina film kuri uyu mugabane.
Idris Elba w’imyaka 52, wamamaye muri film y’uruhererekane ‘The Wire’, yiyemeje kubaka studio mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania, akubaka n’indi Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana.
Elba wavukiye London, nyina ni uwo muri Ghana ise akaba uwo muri Sierra Leone, ari byo ahanini bimutera kumva yisanga cyane muri Afurika.
Arifuza gukoresha ubushobozi bwe nk’icyamamare muri sinema agateza imbere uwo mwuga ukiri hasi muri Afurika, kuko nk’uko abivuga, Abanyafurika ubwabo ari bo bagomba kubara inkuru zabo.
Idris Elba aganira na BBC mu iserukiramuco rya sinema i Accra, yavuze ko nta hantu hihariye afite muri gahunda agomba gutura byanze bikunze, kuko icyo ashyize imbere ari Ubunyafurika.
Elba yagize ati “Nzaba muri Accra, nzaba muri Freetown [Umurwa mukuru wa Sierra Leone], nzaba muri Zanzibar. Muri make nzagerageza kujya aho abantu babara inkuru zabo. Ni iby’ingenzi cyane.”
Idris Elba avuga ko intego ye nyamukuru, ari ugutunganya filimi umunsi umwe akabikorera muri studio ye mu Mujyi wa Accra.