January 7, 2025

Nyuma yo gutakaza agace ka Kalembe, umutwe wa M23 wongeye kukigarurira kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, kakaba kari kisubijwe n’ingabo za Leta.

Kalembe ni agace gaherereye muri Teritwari ya Walikale, M23 ikaba yongeye kukigarurira nyuma y’amasaha make ikambuwe n’abarwanyi bari mu ihuriro  ry’ingabo za Leta DR-Congo.

M23 yari yigaruriye aka gace ku wa 22 Ukwakira, gusa ntibyaje kuyihira kuko igisirikare cya Leta ya Congo [FARDC] gifatanyije na Wazalendo n’indi mitwe  baje kongera kugafata.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zongeye kukisubiza, nyuma y’imirwano yazisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta kuva saa kumi n’imwe z’igitondo.

Ifatwa ry’aka gace ryemejwe na Neville Baibonge uyobora Groupement ya Bashali-Mokoto gaherereyemo wavuze ko M23 yakigaruriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Akaba yatangarije ikinyamakuru ACTUALITE.CD ati “Uyu munsi saa 5:00 umwanzi yatangije ibitero kuri VDP (cyangwa Wazalendo) muri Kalembe, ndetse birashoboka ko Kalembe yasubiye mu maboko y’umwanzi mu ma saa 08:00 z’igitondo.”

Yakomeje agira ati”M23 yongeye kwigarurira Kalembe. Imirwano iracyakomeje, urusaku rw’amasasu ruracyumvikana.”

Baibonge yavuze ko Wazalendo ariyo yonyine ikomeje kurwana na M23, mu gihe FARDC basanzwe bafatanya yibereye i Pinga mu bilometero bibarirwa muri 30.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *