January 7, 2025

Mu ijambo Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugiye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth irimo kubera Apia mu murwa mukuru wa Samoa, yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora guhindura ibyahise.

Charles III yavuze ko igishoboka ahubwo, ari uko Abakuru b’Ibihugu bakwigira ku mateka bagashaka uburyo bwo gukoramo ibintu butuma ubuzima bukomeza.

Amakuru yageze kuri BBC kuwa Kane, aravuga ko hari Abakuru b’Ibihugu bifuza gutangiza ibiganiro byo kureba niba Ubwongereza bugomba kwishyura impozamarira ku ruhare bwagize mu icuruzwa ry’abacakara.

Umwami w’Ubwongereza utigeze akomoza ku bucakara mu buryo bweruye, yabivugiye mu ijambo ryo gutangiza ku mugaragaro inama iba buri myaka ibiri, bwa mbere nk’umuyobozi w’umuryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu 56.

Charles III yavuze ko nubwo ibihe bisharira byaranze amateka y’ibihugu bitajya biva mu bitekerezo by’abaturage, abanyamuryango ba Commonwealth bagombye kumenyana kandi bakumvikana ku buryo bagomba kwicara bagacocera hamwe ibibazo bibugarije, mu mucyo kandi mu bwubahane.

Umwami Charles III yagize ati “Ku bw’ibyo rero, ni ingenzi cyane ko dusobanukirwa n’amateka yacu kugira ngo tubashe gukora amahitamo aboneye y’ejo hazaza.”

Hashize igihe Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth basaba ko Ubwongereza busaba imbabazi ku mugaragaro bugatanga n’impozamarira.

Mbere y’uko inama itangira, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza (Downing Street) byashimangiye ko ikibazo cy’impozamarira ku bucakara kitazashyirwa ku murongo w’ibyigwa.

Hagati aho ariko, Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth batandukanye, by’umwihariko abo mu bihugu bya Caribbean, bitezweho kuza guhangara Ubwongereza nakabugezaho icyifuzo cyabo ku birebana no guhabwa ubutabera bw’impozamarira.

Gutanga ubutabera bw’impozamarira ku bihugu byajyaniwe abaturage mu bukara, bishobora gukorwa mu buryo bwinshi. Hari ugutanga impozamarira z’amafaranga, gusonera imyenda ibihugu, gusaba imbabazi ku mugaragaro, guteza imbere uburezi, kubaka ibigo ndangamurage, gutera inkunga ibikorwa by’ubukungu, n’ubuvuzi bwa rusange.

BBC iravuga ko nubwo Ubwongereza budakozwa ibyo gutanga ubutabera bw’impozamarira, kugeza ubu burimo kureba uko bwakwemera byibuze gushyira ibika bitatu mu myanzuro y’inama bisobanura birambuye icyo Commonwealth ibivugaho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *