January 7, 2025

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta yongeye kubura ku wa Gatandatu tariki 26-27 Ukwakira no mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale iyi niyo teritwari nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.

Sosiyete Sivile muri Walikale yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko imirwano yo ku Cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza”.

Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisagan 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.

Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki Cyumweru intumwa z’impande za DR Congo n’iz’u Rwanda,  zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare biteganyijwe ko bazahura bakiga ku “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro.

Izi ni ingingo bahawe n’umuhuza Angola aziha impande zombi.

U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje  guhakana.

Mu mirwano yabaye, Radio RFI ivuga ko ingabo za Leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.

Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga  imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *