January 5, 2025

Ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025/2026, 54% byayo bizaturuka mu misoro. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kikaba gifite intego yo gukusanya imisoro ibarirwa mu gaciro ka miliyari 3,061 izafasha muri icyo gikorwa.

Ibi byagarutsweho na Niwenshuti Ronaldna, Komiseri Mukuru wa RRA mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora barushije abandi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko umwaka ushize babashije gukusanya asaga miliyari 2,639 Frw, akaba yariyongereyeho 12.8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 12,3% ugerenanyije n’ayakusanyijwe mu mwaka wa 2022/2023, bituma uyu musoro uhaza ingengo y’imari ku rugero rwa 51,2% bivuye kuri 48,9% mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.

Kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2024, umusoro wari wihariye 15,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu urebeye ku mwaka wa 2023/2024.

Ku rundi ruhande, Mubiligi Jeanne Francoise Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, asaba ko muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, Leta ikwiye kureba uko yagabanya umusoro ku nyongeragaciro, TVA, ukava kuri 18%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf asobanura ko nta gahunda ihari yo kugabanya umusoro wa TVA.

Icyakoze yavuze ko imisoro yo mu Rwanda itari hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Imibare itangwa na RRA yerekana ko kuva EBM yatangira gukoreshwa mu Rwanda mu 2013/2014 yazamuye umusoro ku nyongeragaciro TVA, uva kuri miliyari 259.1 Frw ugera kuri miliyari 792 Frw mu 2023/2024, bingana n’izamuka rya 205.6%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *