January 5, 2025

Shyaka Kévin w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, wiga mu wa 5 PCB muri GS Umucyo Karengera mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba akekwaho kwiba mudasobwa y’ishuri, akaba yarayifataniwe muri Laboratwari akiyemerera ko yayibye mu cyumba cy’ikoranabuhanga( ICT room).

Uwihanganye Samuel, Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, yatangarije Imvaho Nshya ko amakuru y’ubujura bw’uwo musore yamenyekanye ubwo umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima n’ubutabire yajyanaga abanyeshuri muri Laboratwari, akinguye abona ikintu kiranyeganyeze agira ngo ni imbeba irimo, arebye neza abona ni uwo munyeshuri ubundanye iyo mudasobwa munsi y’ameza.

Bivugwa ko yari arimo ayikoreraho iby’ubucuruzi bw’amafaranga n’abantu bo hanze bukoresha ikoranabuhanga, amwikanze ayimanukana munsi y’ameza yibwira ko atamubonye.

Umunyeshuri afashwe basanze yaraciye imigozi yari ifunze mudasobwa 51 zose zirimo, abajijwe uburyo yinjiyemo n’uburyo yaciye iyo migozi akayikuramo n’uburyo yashoboye kuyinjirana mu cyumba cya Laboratwari kandi byose byari bikinze avuga ko yakoresheje akuma gaca inzara arayicagagura kandi ubusanzwe ari imigozi ikomeye.

Abajijwe uburyo yayibye kandi ishuri ririndwa n’ijoro n’inkeragutabara 3 zirara zirizenguruka, yasubije ko yahengeraga abandi bana baryamye akabyuka mu ma saa sita z’ijoro akabacunga agasanga aho gucunga ikigo baba bisinziriye atangira gutekereza uburyo yaziba mudasobwa kuko abarinzi bo nubwo bajijisha ngo barahari, biryamira bagasinzira nk’abari iwabo.

Diregiteri Uwihanganye Samuel ati” Twakomeje kumubaza atubwira ko akibona ko iby’abazamu byoroshye kuko inyubako yacu ari iy’amagorofa 4, yagiye ku idirishya ry’igorofa ya 4 zibamo aca giriyaje yaryo, ararikingura asa n’uriregeje,kuko hari amarido, ntawigeze arabukwa ko riciye hatanakingwa.”

Yakomeje ati’: “Yatubwiye ko mu itangira ry’ibizamini yinjiyemo akayikura muri izo zindi yaciye umugozi uzihuza afungura idirishya ryo muri Laboratwari iri mu igorofa ya 3 ayihishamo. Ubwo na we yari yinjiyemo, arimo kuyikoreraho kuri internet iby’ubucuruzi bw’amafaranga n’abantu bo hanze bukoresha ikoranabuhanga ni bwo yafashwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ikigaragara ari uko ashobora kuba afite abo bakorana baba bafite uburyo bamufasha gukingura akinjira kuko ayo madirishya kuyacamo bitapfa kumushobokera.

Ati’: “Akimara gufatwa twitabaje ubuyobozi bw’Umurenge tunabimenyesha Akarere n’izindi nzego, umurenge wohereza ba DASSO bamushyiramo amapingu mu maso y’abandi banyeshuri baramujyana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.”

Avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza yagiye kuri iyi sitasiyo bamuha iyo mudasobwa kuko bari bayijyanye, ababyeyi b’umunyeshuri  barahamagarwa na bo bajya kumureba kuri RIB abemerera ko yayibye, ibindi by’uko yabigenje niba hari n’abo bakorana akazabivugira kuri RIB.

Yavuze ko ishuri ritatanze ikirego kuko ryabonye ibyaryo, ryanagenzuye rikabona nta kindi cyibwe, ryamusabiye imbabazi ariko ko atasubira kuryigaho, ko ariko agifunze.

Ni inshuro ya 2 abanyeshuri b’iri shuri baryiba mudasobwa, kuko hari undi wahigaga mu myaka 5 ishize, ababwira ko nta muntu n’umwe wo mu muryango agira, baza gusanga yaribye mudasobwa 7 azijyana muri benewabo baturanye n’ishuri nyamara yaravugaga ko nta n’umwe wo mu muryango agira, aza gufatwa saa munani z’ijoro agaruka mu kigo, aho yazishyize  bavuye kuzihisha, zifatirwa mu Murenge wa Karambi saa cyenda z’ijoro, umwe mu muryango we uhatuye ari we zagejejweho.

Uyu muyobozi akavuga ko hari amasomo menshi bibahaye n’aba bazamu ishuri ridashira amakenga imikorere yabo, ko rigiye kuvugana n’abayobozi babo bakabaha abashoboye.

Yanasabye ababyeyi kurushaho kwegera abana babo bakabasobanurira ko baba babohereje kwiga batabohereza mu ngeso mbi, ko n’iyo myitwarire y’uyu abaharerera bose bayisobanuriwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, yavuze ko ikibazo bakimenye banagize uruhare mu gutuma uwo munyeshuri atabwa muri yombi ngo abiryozwe.

Ati’: “Twabimenye kandi iriya myitwarire twayigaye. Umusore nk’uriya wagombye kumenya icyamujyanye ntiyagombye guhindukira ngo yibe ibimufitiye akamaro na bagenzi be.”

Yasabye ibigo by’amashuri kugira kamera z’umutekano zafasha mu gukumira izi ngeso mbi, n’ibikoresho nk’ibyo bikabikwa mu buryo bwizewe budatanga icyuho cyatuma hari umunyeshuri watekereza kubyiba, n’abana bakamenya icyabazanye, bakirinda ibyo byaha binashobora kubaviramo kwirukanwa n’ibihano bijyanye n’ubutabera.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *