General Chiwewe Christian
Lt.Gen Banza Jules
Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo mushya Lt. Gen Banza Mwilambwe Jules wasimbuye Gen Tshiwewe Songesha Christian.
Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo mushya Lt. Gen Banza Mwilambwe Jules wasimbuye Gen Tshiwewe Songesha Christian.
Gen Tshiwewe Songesha Christian yagiye muri uyu mwanya mu mwaka wa 2022 ariko ubu yagizwe umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Tshisekedi.
Kugira ngo ibi bimenyekane, byanyuze mu itangazo ryaciye kuri Televiziyo y’igihugu risomwa mu Gifaransa ariko turishyize mu Kinyarwanda ryagiraga riti: “Bitewe no kuba ari ngombwa kandi byihutirwa, inama nkuru yateranye ku gitekerezo cya guverinoma itegetse ko Banza Mwilambwe Jules agizwe umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Abandi bahawe inshingano zikomeye ni Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques, wagizwe umugaba mukuru wungirije w’ingabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (‘opérations’) n’ubutasi bwa gisirikare.
Hari na Gen Maj Makombo Muinaminayi Jean Roger wagizwe umugaba mukuru wungirije ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.
Général de Brigade Mulume Oderwa Balola Jean Berchmans yagizwe umugaba mukuru wungirije ushinzwe za ‘opérations’.
Naho ‘Général de brigade’ Katende Batubadila Benjamin yagizwe komanda wungirije ushinzwe za ‘opérations’ n’ubutasi mu mutwe w’abarinda Perezida.
Perezida Tshisekedi yanashyizeho abakuriye uturere twa gisirikare (cyangwa ‘zones de défense’ mu Gifaransa), ndetse n’abakuru b’ibigo bya gisirikare bya Kitona na Kamina.
BBC yanditse ko Perezida Tshisekedi yagize Lt Gen Masunzu Pacifique yumukuru w’akarere ka gatatu ka gisirikare karimo n’Intara za Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo na Ituri.
Impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa FARDC zaherukaga mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2022, ubwo Tshisekedi yagenaga Tshiwewe – wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bamurinda – Umugaba mukuru w’ingabo.
BBC kandi ivuga ko Lt Gen Banza Mwilambwe Jules ari umusirikare mukuru wize kurwanisha imbunda za rutura.
Mbere yuko agirwa umugaba mukuru w’ingabo, yari umukuru wungirije w’itsinda ry’abasirikare baba hafi ya Perezida mu kazi ka buri munsi (cyangwa ‘maison militaire’), wari ushinzwe za ‘opérations’ n’ubutasi.
Afatwa nk’umwe mu bizerwa cyane ba Perezida Tshisekedi, ndetse yigeze kuba komanda wungirije w’umutwe uzwi nka ‘Garde Républicaine’ w’abasirikare bamurinda.