Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga n’ andi mategeko muri Mozambique, kuri uyu wa 23 Ukuboza rwashimangiye intsinzi ya Daniel Francisco Chapo wo mu ishyaka Frelimo, mu matora ya Perezida yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024.
Perezida w’uru rukiko, Lucia Ribeiro, yagize ati “Twemeje ko Daniel Francisco Chapo ari we warotewe kuba Perezida wa Repubulika.”
Uru rukiko rwemeje kandi ko Chapo yatsinze n’ amajwi 65,15%, Venancio Mondlane wa Podemos agira 24,19%, Ossufo Momade wa Renamo agira 6,62% naho Lutero Simango wa MDM agira 4,02%.
Bigaragara ko amajwi ya Chapo yagabanyutse kuko Komisiyo y’amatora mu Ukwakira 2024 yo yari yatangaje ko yagize amajwi 70,67%, Mondlane agira 20,32%, Momade agira 5,81%, naho Simango agira 3,21%.
Icyo gihe Mondlane yatangaje ko amajwi ye yibwe kuko ngo ni we watsinze. Yasabye abamushyigikiye kwigaragambya mu rwego rwo kwamagana umusaruro w’amatora watangajwe n’iyi Komisiyo.
Mu gihe muri Mozambique hari hakomeje imyigaragambyo, Leta yasabye Mondlane uri mu buhungiro ko yakwihangana, agategereza umwanzuro w’uru rukiko rusumba izindi ariko yarabyanze.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatumiye abakandida bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu biganiro byagombaga kuba tariki ya 26 Ugushyingo 2024 kugira ngo bashakire hamwe igisubizo cy’uyu mwuka mubi. Byarasubitswe kubera ko Mondlane atitabiriye.
Uru rukiko rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu rutangaje iki cyemezo mu gihe Mondlane yateguje ko uko byagenda kose, muri Mutarama 2025 azarahirira kuyobora Mozambique.