January 3, 2025

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuri Noheli hirya no hino mu Rwanda havutse abana 887 kandi abenshi muri bo ni abakobwa kuko ari 467 mu gihe abahungu ari 420.

Imibare y’abo bana yakusanyijwe ivuye mu bigo nderabuzima no mu bitaro 572 mu bigo 587 byari byitezweho gutanga raporo.

Ibigo byayitanze bingana na 98%.

Abenshi muri bariya bana bavukiye mu Burasirazuba( havukiye abana 241) hakurikiraho abo mu Majyepfo(abana 196), hakurikiraho Uburengerazuba( havutse abana 186), hakurikiraho Amajyaruguru (havukiye abana 143) hanyuma hakurikiraho abana bo mu Mujyi wa Kigali( havutse abana 121).

Ibitaro bya Muhima nibyo byavukiyemo abana benshi kuko ari 29, hakurikiraho ibitaro bya Kabgayi byavukiyemo abana 22, hakurikiraho ibitaro bya Kirehe byavukiyemo abana 21, hakurikiraho ibitaro bya Byumba byavukiyemo abana 18 nyuma haza ibitaro bya Gisenyi byavukiyemo abana 17.

Minisante ivuga ko umwaka wa 2024 wageze mu Ugushyingo mu Rwanda hamaze kuvuka abana 308,739.

Abenshi muri bo bavutse muri Gicurasi kuko imibare yerekana ko muri uku kwezi mu Rwanda hose havutse abana 30,618.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *