January 5, 2025

Nk’uko asanzwe abigenza, Perezida Kagame yageneye ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano ubutumwa burangiza umwaka.

Azishimira umuhati wazo mu gutuma u Rwanda rutekana kandi akazibutsa ko umuhati wazo ari wo watumye u Rwanda rubohorwa, imyaka ikaba ibaye 30.
Nk’uko asanzwe abigenza, Perezida Kagame yageneye ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano ubutumwa burangiza umwaka.

Azishimira umuhati wazo mu gutuma u Rwanda rutekana kandi akazibutsa ko umuhati wazo ari wo watumye u Rwanda rubohorwa, imyaka ikaba ibaye 30.

Soma ubwo butumwa mu bika bikurikira:

‘Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano

Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.

Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.

Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.

Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.

Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.

Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire. Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.

Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *