N’ubwo ingabo za Uganda zagiye muri DRC mu myaka ibiri ishize ngo zifatanye n’iza DRC kurwanya ADF no kuyirimbura, abarwanyi n’uyu mutwe bakomeje kugarika ingogo.
Baraye bishe abaturage barindwi hakomereka n’abandi benshi, batwika n’inzu nyinshi abo bantu bari batuyemo.
Abishwe ni abo mu gace ka Matombo muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu bayobozi bayobora aho hantu witwa Jean de Dieu Kibwana avuga ko abo bicanyi babukoze bakoresheje intwaro gakondo.
Hari saa moya z’ijoro ubwo abaturage batungurwaga n’abo bantu bagatangira kubagirira nabi.
Babanje kwica abantu batatu basanze aho bagurishiriza amavuta, abandi batatu bicirwa mu ngo zabo n’aho umwe uza kuzira ibikomere bikomeye yatewe n’abo bantu.
Radio Okapi ivuga ko abo barwanyi batwitse inzu eshatu muzo abo baturage bari batuyemo kandi ngo hari abandi bakomerekeye mu bindi bice.
Abakomeretse bakagira amahirwe ntibapfe boherejwe ku bitaro by’icyitegererezo bya Oicha.
Ikibabaje ariko nanone ni uko hari abaturage ADF yatwaye bunyago, ibajyana ahataramenyekana.