Ku Bunani bwa 2025 umugabo witwa Shamsud-Din Jabbar yagonze abantu bari mu birori hapfa 15 hakomereka abandi 35.
FBI ivuga ko uwo mugabo ari Umunyamerika ukomoka muri Leta ya Texas akaba afite imyaka 42 ndetse ngo yigeze no kuba umusirikare wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ikindi cyamenyekanye ni uko mu modoka yari atwaye FBI yasanzemo ibendera ry’umutwe wa Leta ya Kisilamu, Islamic State.
Ubwo bugome yabukoreye muri Leta ya Louisiana.
Hagati aho Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije mu kababaro n’ababuriye ababo muri icyo gitero.