January 7, 2025

Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatashywe igikoni (Gemura Kitchen) cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 600, gifite ubushobozi bwo guteka amasani y’ibiryo 8000 ku munsi. 

Ni igikoni cyubatswe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Nyarwanda ugaburira abarwayi batishoboye mu bitaro bya Leta by’umwihariko batishoboye (Solid Africa).

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko icyo gikoni kigiye gufasha abarwayi kubona ifunguro ryuzuye kandi baribona bitabagoye kuko hari imbogamizi z’abantu baburaga amafungura kubera kurwarira mu bitaro cyane cyane abafite imiryango kure y’ibitaro barwariyemo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yagize ati: “Wasangaga imiryango kubera kubura ibyo kurya kuko ari kure aho bakomoka, yaba muri Kigali cyangwa mu Ntara,  babizanira byahoze cyangwa hakaba igihe bitwawe mu buryo butubahirije amategeko.”

Umuyobozi Mukuru wa Solid Africa, Kamaliza Isabelle, yavuze ko icyo gikoni kizafasha mu gutegura ibiribwa byujuje ubuziranenge yaba ku barwayi, abarwaza, abakozi b’ibitaro n’abandi basura ibyo bitaro umunsi ku munsi kandi bakabungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa.

Yagize ati: “Hari abarwayi n’abarwaza bamaze kugaragazwa ko badashobora kubona ubushobozi bakorakomeza kubona ibiryo ku buntu, umuntu wese uzaba ufite ubushobozi azabona ibyo biryo ku buryo bwa nkunganire, niba ukuvuga ni igiciro cyo guteka ibiryo, bya 800 wowe ushobora kuza ukabigura 200.”

Abarwaza mu Bitaro bya CHUK bishimiye icyo gikorwa bavuga ko ari ingirakamaro.

Nsazabaganwa Jean umaze amezi atanu arwarije mu bitaro bya CHUK avuga ko uko kuzanirwa igikoni hafi bigiye kubatura umutwa wo kuzana ibiribwa bagemurira abarwayi, aho usanga abatuye kure bagorwa no ku bibona.

Ati: “Nkajye nturuka i Shyorongi hafi ya  Kigali ariko hari abaturuka za Rusizi na za Ngororero n’ahandi, urumva kugira ngo imiryango yabo ibashe kubageraho ibazanira ibyo kurya byari mu buryo bugoye.”

 Undi witwa Mukamazimpaka Donatha waturutse mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, umaze amezi atatu arwarije aho ku Bitaro bya CHUK, yagize ati: “Kuva za Rusizi ukaza kurwariza hano CHUK mu by’ukuri n’inzara yakwica. Abo bagira neza badutuye umutwaro.”

Abo barwayi umuryango Solid Africa umaze igihe ubazanira ibiribwa ariko bahamya ko bibafasha cyane kuko imiryango yabo ituye kure.

Icyo gikoni cyatashywe kuri CHUK gifite ubushobozi bwo guteka amasani y’ibiryo, 8000, harimo atangwa ku muntu inshuro eshatu ku munsi (mu gitondo saa sita na nimugoroba).

Umuryango Solid Africa umaze imyaka 15 ukorera mu Rwanda ukaba ugeza ibiribwa ku barwayi n’abarwaza batishoboye mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu basaga 1700, buri munsi kandi bakayahabwa ku buntu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *