January 7, 2025

Imwe muri dosiye zikomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugeza mu mpera z’iki Cyumweru ni urupfu rw’Abashinwa babiri barashwe n’umupolisi.

Byabaye ngombwa ko Visi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’Igifaransa witwa Gracia Yamba Kazadi atumiza inama igitaraganya ngo barebere hamwe uko babyitwaramo.

Muri iyo nama harimo n’Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu witwa Jean Rigobert Tshimanga.

Iraswa ry’abo Bashinwa ryabereye ahitwa Mwene-Ditu.

Tshimanga yabwiye abo muri Ambasade y’u Bushinwa ko Kinshasa iri gukora uko ishoboye ngo ibyabanjirije iyicwa ry’abo n’ibindi byose bifitanye isano nabyo Abo Bashinwa bakoreraga ikigo cy’iwabo cyatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda wa mbere munini muri kiriya gihugu ugomba guca i Mwene-Ditu ugaca no muri Grand Katanga.

Ikinyamakuru kitwa 7sur7.cd kivuga ko umupolisi wakoze biriya yafashwe kandi iperereza ryarangiye ngo harebwe uko yakorerwa idosiye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *