
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera barasaba ko Ivuriro ry’ingoboka (Poste de Sante) ribegereye ryakora kuko ngo bagorwa n’ingendo ndende bakora bagiye kwivuza n’amatike akaba abahenda.
Abo baturage bavuga ko kuba batabona aho kwivuriza, bibaviramo ingorane zo kurembera mu rugo ndetse n’abagiye kure bakagorwa n’urugendo rurerure bagenda n’amaguru amasaha arenga abiri ndetse n’itike y’amafaranga y’u Rwanda ageze ku 1 500 mu modoka naho kuri moto agera kuri 2 500.
Muhawenimana Esther yagize ati: “Iri vuriro riri hano mu marembo yacu, ariko ubu ndimo gukoresha amafaranga menshi njya kure kuko mu minsi itageze ku cyumweru maze gukoresha arenga 10 000 njya kure nagerayo ntibanamvurire umwana kubera ubwinshi bw’abantu kandi nakabaye nivuriza hano. Tujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rugabano cyangwa cya Rubengera, tugakora ibilometero bingana gutya abandi bagahitamo kurembera mu rugo, rero turasaba Leta ko yagira icyo akora iryo vuriro rigakora.”
Munyengabe Andrew, utuye mu Kagari ka Nyarugenge, Umudugudu wa Nkomagurwa, yagize ati: “Njye icyo nakwisabira Leta, ni uko iriya Poste de Sante yabona abaganga ntitujye twirirwa tujya kure kuko n’iyo tuhageze ntituvurwa kubera ubwinshi ugasanga umaze iminsi ibiri mu nzira. Twarabajije ariko nta gisubizo duhabwa”.
Bakunzi Jean de Dieu yagize ati: “Kuba duturanye na ‘Poste de Sante’ gutya, akaba ari natwe twagize uruhare mu kuyubaka, ariko ikaba ari ntacyo idufasha ni igihombo, Mudufashe mutubwirire abayobozi ko tubangamiwe no kuba tutabona aho twivuriza. Nk’ubu umugore utwite ntabwo byoroha kumugeza kwa muganga mu gihe yafashwe kimwe n’abandi ariko tubaye dufite iri vuriro byakoroha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Geld, yavuze ko hari Rwiyemezamirimo wamaze kuvugana n’Akarere ngo aze gukorera muri iyo Poste de Sante ya Nyarugenge, akaba arimo gusaba ibindi byangombwa ku buryo bizeye ko mu gihe cya vuba azatangira imirimo.
Yagize ati: “Ikibazo gihari ni uko habuze ukoreramo kuko mu mikorere ya Poste de Sante zihabwa abikorera ku giti cyabo, rero dukomeza kuganira n’abashobora kuzikoreramo bakazikoresha kandi kuri iyo ya Nyarugenge hari uwo twasinyiye wabigaragaje dutegereje ko yaza gukoreramo kuko ari gushaka ibindi byangombwa muri RBC.”
Yagaragaje ko kuba iyo Poste de Sante idakora mu buryo burambye ari uko haza rwiyemezamirimo, agakoreramo igihe gito ubundi akagenda icyakora yizeza abo baturage ko hari ugiye kuzakoreramo.
Abo baturage bavuga ko bivuriza mu Murenge wa Rubengera cyangwa mu yindi Mirenge ibakijije aho bahura n’ikibazo gikomeye cy’urugendo n’amatike menshi ku buryo iyo umuntu abarembanye batabona uko bamugeza kwa muganga.