
Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba yakiriye ibibazo 217 ikemura ibigera kuri 87 mu cyumweru cyahariwe umujyanama cyasojwe ku wa Kane tariki 09 Mutarama 2025.
Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’umujyanama yagiraga iti: ‘Dusigasire ibyagezweho duharanira gushyira Umuturage ku isonga’.
Sibomana Said, Perezida w’Inama Njyanama, yagaragarije abakozi b’Akarere ibibazo by’abaturage bakiriye.
Yagize ati: “Ibibazo by’abaturage byakiriwe bigera kuri 217 hakaba harakemutse 87 ibindi 130 byoherejwe mu zindi nzego.”
Amatsinda y’abagize Inama Njyanama y’Akarere yasuye ibikorwa bitandukanye birimo na gahunda yo kurira ku bigo by’amashuri izwi nka School.
Sibomana, Perezida w’Inama Njyanama, yagize ati: “Twasuye ibigo nderabuzima, Gatsibo igwije imbuto, imiyoboro y’amazi, uruganda rw’umuceri mu murenge wa Kiziguro n’umuhinzi w’imiyembe ntangarugero.”
Mu bikorwa bitandukanye byasuwe, abagize Inama Njyanama batanze inama y’uko ibitameze neza byanozwa.
Akarere kasabwe gukomeza ubukangurambaga muri gahunda yo kurira ku ishuri kurwanya icyatuma abana bava mu ishuri (Drop-out).
Gukangurira ababyeyi gutanga uruhare rwabo ndetse n’abaturage bose bakitabira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.
Akomeza agira ati: “Hari ukongera imbaraga mu bukangurambaga bwa Mituweli, Ejo Heza, isuku ku mubiri no mu ngo, gushyiraho ingamba zo kwirinda indwara zitandukanye nka malariya”
Akarere kasabwe gukangurira abaturage gufata neza umusaruro cyane cyane bakirinda abamamyi.
Gusobanurira abaturage bafite ibibazo by’ingurane impamvu batinda kwishyurwa n’ibigo nka REG n’ibindi.
Abaturage bashishikarizwa kujya basana ibikorwa remezo biri mu bushobozi bwabo.
Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo, yagaragarije Abajyanama ko icyumweru cy’Umujynama ari inkunga ikomeye mu kwihutisha imihigo y’Akarere.