March 12, 2025

Minisitiri wUbuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko bimwe mu bikoresho by’ingenzi byatangiye kugezwa mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo bitangire kwagura serivisi bitanga, bigere ku rwego rw’ibitaro bya kaminuza byuzuye.

Minisitiri w’Ubuzima yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, ubwo yasuraga ibitaro bya Kibungo. Yavuze ko ibyo bitaro bigiye kuzamurirwa urwego kandi bikaba igicumbi cy’ubuvuzi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Ibitaro bya Kibungo byari byarageze ku rwego rwa kabiri rwigisha rwa kaminuza kimwe n’ibindi bigera ku icumi, ariko hari ibiri kwihuta kurusha ibindi birimo ibi bitaro bya Kibungo, uyu munsi ntibyongere kohereza abarwayi i Kigali ku bintu byakorerwa ahangaha.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasuye ahatangirwa serivise zitandukanye mu bitaro bya Kibungo, inyubako irimo kwagurwa, ndetse anaganira n’abakozi b’Ibitaro.

Yakomeje avuga ko ibikoresho kimwe no kuvugurura inyubako biri mu bigaragaza ko ibitaro bikura.

Ati: “Ni uko rero ibitaro bikura, ni ko serivisi zikura, abaganga akakaba ari bo baza kurusha ko ari abarwayi bajya gushaka abaganga. Twagiye tubisuzuma icya mbere ni ubutabazi bwihuse, buriya ntabwo ingobyi y’abarwayi iyo igeze kwa muganga ntabwo akazi kMinisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yaganiriyeaba karangiye ahubwo ni bwo kaba gatangiye.”

Yongeyeho ati: “Ahavurirwa indembe ndetse n’abaganga biga kuvura indembe ku buryo bw’inzobere n’ibindi bijyana n’ubutabazi bwihuse, ibitaro biri kuvugururwa hari n’abanyeshuri bazajya baza kubyigira ahangaha, bari abaganga ariko noneho bagiye kubibamo inzobere.”

Dr Nsanzimana yagarutse ku bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bukenewe ngo ibitaro bizamuke mu rwego rwa kaminuza, agaragaza uburyo birimo gukortwa.

Ati: “Hari serivisi zihabwa indembe, hari n’irindi shami rigomba kuzamurwa hari aho twabonye hari kubakwa, ku buryo umurwayi akeneye igitanda cy’indembe nko mu Burasirazuba atajya kugishakira i Kigali, ibikoresho byo biri kuza ndetse  hari n’ibyahageze bishya  hari n’ibindi bizaza vuba.”

Ibi bikorwa bizakemura imbogamizi Minisitiri Dr Nsanzimana yeretswe ziri muri ibyo bitaro bya Kibungo zirimo abaganga badahagije, zimwe mu nyubako zidahagije, izindi zishaje no kutagira igikoni cyifashishwa n’ababigana.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kibungo, Munyemana Jean Claude yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe na Minisitiri.

Ibitaro bya Kibungo byatangiye 1932 hanyuma mu 1935 biba ibitaro by’abaturage, mu 1984 biba ibitaro bya mbere byaguwe n’abantu bo muri Repubulika y’Ubushinwa, byongera kwagurwa na bo mu 1997

Mu 2022 ibitaro bya Kibungo ni bwo byashyizwe ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza kandi bikorana n’ibigo nderabuzima 17 biri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *