
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye ihagaritse umubano n’Urwanda.
Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta ya Congo Kinshasa , yatumyeho abayihagarariye n’inyugu zayo kuva mu Rwanda , maze isaba u Rwanda narwo guhagarika ibikorwa ibyo aribyo byose by’ububanyi n’amahanga ibyo aribyo byose mu gihugu cya Congo Kinshasa mu gihe cy’amasaha 48.
Uyu mwanzuru wafashwe nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, mu ntambara zabaye ku wa kane mu mujyi wa Sake aho yari yasuye ingabo ziri ku rugamba.
Asubiza kuri iki kibazo ku rubuga rwa X, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, avuga ko, mu bijyanye n’ububanyi n”amahanga, iri atari “itangazo” ahubwo ko ari “ubutumwa bwo kumenyesha” bwatanzwe ku bahaturiye u Rwanda muri Congo, “mu gihe umukozi wa nyuma wo mu biro by’ambasade y’u Rwanda i Kinshasa, biturutse kuburyo yagumye aterwa ubwoba n’abategetsi ba Congo, yari yamaze kuhava.
Reta ya Congo, n’ibihugu bitari bike, umuryango w’abibumbye hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, bashinjwa u Rwanda ko ari rwo rufasha umutwe wa M23.
Rwanda narwo ntirwahwemye kugaragaza ko Leta ya Republika iharanira demokarasi Congo ko na yo ikorana n’inyeshamba za FDLR zigizwe n’abasize bahekuye u Rwanda.
